|
Iki ni igiatabo cyacu cyakabiri kiri mu rusorongo rw'ibitabo twandika dusubiza igitabo cya Al-Khututul-Ardhwa cyanditswe na nyakwigendera Sheikh Muhibudini al-Khatibu. Yacyanditse mu rurimi rw'Icyarabu mu myaka mirongo itatu yashize, kiza gusobanurwa mu rurimi rw'Igiswayire aha muri Kenya mu bihe byavuba ku zina rya MISINGI MIKUBWA ILIOJENGEWA DINI YA USHIA.Cyikaba cyarahinduwe no mu Kinyarwanda gikuwe mu gitabo cy'Igiswayire n'umuryango wa A.M.U.R.
Iki gitabo usoma, ni igisobanuro cy'igitabo cyitwa SHIA NA QUR'NI cyaditswe mu rurimi rw'Igiswayire na shekhe Abdilahi Nasiri. Akaba ari igisubizo cy'igitabo cyizwi ku izina rya Misingi mikubwa iliyojengewa Dini ya Ushiya cyanditswe mu rurimi rw'Igiswayire gikuwe mu rurimi rw'Icyarabu. Cyikaba cyarahinduwe no mu Kinyarwanda gikuwe mu gitabo cy'Igiswayire n'umuryango wa A.M.U.R.
Muri iki gitabo, twagerageje gusubiza ibyo Shekhe Muhibudini al-Khatibu avuga ku Bashiya no ku yoboka-Mana ryabo kubirebana na Hadithi z'Intumwa Muhammadi (s.a.w.w). Nkuko twabigenje mu gitabo cyacu cyambere cyitwa SHIYA NA QUR'ANI, twagerageje kugereranya hagati y'ibyo Shekhe avuga ni byanditse mu bitabo bya Sunni. Isomere ushire amatsiko.
|